Nta mukozi ugomba kubaho nta bwishingizi.Mu nama yahuje inzobere zitandukanye hareberwa hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ku bwishingizi ku bakozi bhashimangiwe ko umukozi yaba afite amasezerano yanditse cyangwa atanditse agomba kugira uburenganzira ku bwishingizi. Twahirwa Alexander umuyobozi ushinzwe imigendekere myiza y’imirimo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’imirimo avuga ko kuri ubu ubuzima bw’abakozi bumeze neza ariko ni ngombwa ko ingamba zikomeza gufatwa kugirango ntihagire umuntu wasigara mu iterambere ry’ubwishingizi mu by’ubuzima. Yagize ati” kugirango ubuzima bwa bakozi buhinduke bumere neza , hagiye hashyirwaho Politiki mu rwego rwo gutezimbere imirimo ndetse hanajyaho ubwiteganyirize bw’abakozi kubyerekeye imisanzu yabo aho bibagirira akamaro iyo bageze mu zabukuru. Twahirwa yakomeje avuga ko ibyo byose ari muri gahunda ya Leta igamije ko umukozi yakwiteza imbere ndetse akanatezaimbere igihugu cye. Gusa nubwo leta ishyiraho izo ngamba kugirango iteze imbere umurimo ntabwo habuze kugaraga ko hari imirimo itanditse, bituma abakoresha bakoresha abakozi imirimo imara igihe gitoya, ugasanga abakozi bakora ibitandukanye , ndetse n’ibinyuranye n’itegeko ry’umurimo. Itegeko ry’umurimo rivuga ko abakoresha bagomba gutangira abakozi babo ubwiteganyirize yaba imirimo yanditse cyangwa imirimo itanditse kugira ngo umukozi akore akazi ke atujendetse anateganyirize ejo hazaza he. Kuba hari abakoresha bakora imirimo itanditse, Minisiteri y’Umurimo ivuga ko kuri ubu hari gahunda yo gukangurira abakozi uburenganzira bwabo dore ko muri buri karere hari abakozi ba Minisiteri y’umurimo bashinzwe gusobanurira abakozi ibijyanye n’uburenganzira bwabo. Bityo ngo nta mukozi uzajya yemera gukora nta masezerano cyangwa ubundi burenganzira yemererwa n’amategeko ahawe. Hejuru ku ifoto: Twahirwa Alexander, umuyobozi ushinzwe imigendekere myiza y’imirimo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’imirimo N.Dama Yanditswe kuwa:15 November 2012, 01:58 |
Tanga igitekerezo cyawe |